Song parody of
HUMURA RWANDA
by Guit Guevara
Here's where you get creative! Use our cool song parody creator to make a totally new musical idea and lyrics for the HUMURA RWANDA song by Guit Guevara.
Simply click on any word to get rhyming words suggestion to use instead of the original ones. You may also remove or alter entire lines if needed — when you're done save your work and share it with our community — have fun!
Humura Rwanda
Amarira watewe yose
Tuzayasaruramo ibyishimo
Tugutuze aheza hazira amacakubiri
Amateka mabi yacu
Siwo murage mwiza
Warugukwiye Rwanda
Warukwiye ibigwi ugwije ubu
Aho amahanga aguhanze amaso yakurinze ubwo
Biguhe imbaraga uhore wiyubaka
Bibe amateka koko
Ntibigasubire ukundi
Watewe intimba bigusigira impfubyi
N'abapfakazi utari ukwiye Rwanda
Humura Rwanda
Amarira watewe yose
Tuzayasaruramo ibyishimo
Tugutuze aheza hazira amacakubiri
Jenoside muzi abandi twumva
Si ikibi dukwiye kwibagirwa narimwe
Si n'ikiza dukwiye kurata
Ahubwo ni urwibutso rw'amateka dukwiye kurinda
Humura Rwanda
Amarira watewe yose
Tuzayasaruramo ibyishimo
Tugutuze aheza hazira amacakubiri
Inkomoko y'amateka mabi yacu
Ni amacakubiri yaranze igihugu cyacu
Rwanda, dushyire hamwe duhashye icyaducamo ibice
Duce ukubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside
Duharanire kubaka u Rwanda rushya
Ahari amahoro hazira amahano
Tugutuze aheza hazira amacakubiri
Aharangwa ukuri kuzira amashyari
Tugutuze aheza hazira amacakubiri
Humura Rwanda
Amarira watewe yose
Tuzayasaruramo ibyishimo
Tugutuze aheza hazira amacakubiri
Amateka mabi yacu
Siwo murage mwiza
Warugukwiye Rwanda
Warukwiye ibigwi ugwije ubu
Aho amahanga aguhanze amaso yakurinze ubwo
Biguhe imbaraga uhore wiyubaka
Bibe amateka koko
Ntibigasubire ukundi
Watewe intimba bigusigira impfubyi
N'abapfakazi utari ukwiye Rwanda
Humura Rwanda
Amarira watewe yose
Tuzayasaruramo ibyishimo
Tugutuze aheza hazira amacakubiri
Jenoside muzi abandi twumva
Si ikibi dukwiye kwibagirwa narimwe
Si n'ikiza dukwiye kurata
Ahubwo ni urwibutso rw'amateka dukwiye kurinda
Humura Rwanda
Amarira watewe yose
Tuzayasaruramo ibyishimo
Tugutuze aheza hazira amacakubiri
Inkomoko y'amateka mabi yacu
Ni amacakubiri yaranze igihugu cyacu
Rwanda, dushyire hamwe duhashye icyaducamo ibice
Duce ukubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside
Duharanire kubaka u Rwanda rushya
Ahari amahoro hazira amahano
Tugutuze aheza hazira amacakubiri
Aharangwa ukuri kuzira amashyari
Tugutuze aheza hazira amacakubiri